09 Oct 2020

Mageragere : Abaturage bahawe ibikoresho bibafasha kwirinda Coronavirus

Imiryango itari iya Leta irimo WIBENA IMPACT ukorera mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba uratangaza ko icyatuma icyorezo cya Corona virusi gihashywa ari uko abaturage bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid -19.
Ibi irabitangaza mu gihe yageneye ibikoresho by’isuku abaturage bo mu murenge wa Mageragere mu mujyi wa Kigali aho abaturage bavugako bigiye kubongerera kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Gukaraba intoki kenshi n’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavurusi ibi nibyo umuryango WIBENA IMPACT uvugako icyatuma covid-19 ihashywa ari uko abaturage bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyi virusi mu kubishyira mu ngiro kandi uyu muryango ukaba watanze ibikoresho by’isuku ku abaturage bo mu murenge wa Magereragere. Madamu Ndayizigiye Marie Josee avugako ibi bikoresho batanze hari icyo bigiye kunganira abaturage mu guhashya Covid-19. Yagize ati”ibi bikoresho tubahaye si ibyo gukoresha igihe cyose ahubwo ni ibyo kwirinda Covid-19 turagirango hatazagira uwirara ngo ni uko hari umubare w’abari kugabanuka”

Ngo corona virusi kugirango ihashywe nuko buriwese akwiye kwimakaza isuku ni ukuvaga ko buri umwe akwiye gukaraba intoki kenshi aba baturage bo bakavuga ko ibi bikoresho bahawe hari icyo bigiye kubafasha.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Bwana Ntirushwa Christopher avugako ibi bikoresho byahawe abaturage bo mu murenge ayoboye bigiye kurushaho kubafasha kwirinda Covid 19 . Bwana Ntirushwa ati”bigiye kubafasha gahunda yo kwirinda kurushaho kuko abahanga baravuze ngo kwirinda biruta kwivuza”

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangazoko kurwanya Covid-19 ari inshingano za buri wese aha ikaba ari nayo mpamvu n’imiryango itari iya Leta yahagurukiye guhashya iki cyorezo. WIBENA IMPACT ni umuryango utangaza ko uzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guhashya Covid-19.

Inkuru ya Peter Claver Nizeyimana yatunganyijwe na MBARUBUKEYE ETIENNE PEACEMAKER

Twitter
wibenaimpact on Twitter
Latest Tweet: Y
people follow wibenaimpact
Twitter Pic Y